• Abirukanywe baravuga ko bazize ibaruwa ya Imam w’umujyi,
  • Hamaze kwimura no kwirukana 5 mu buryo butari bwo,
  • Bari baherutse gufungwa bagafungurwa nyuma,
  • Hasohotse ibwiriza ribuza kwirukana abakozi

Sheikh Nikobizaba Ismail Seif na Sheikh Hategekimana Daudi auzwi ku izina  rya Muzungu bari abayobozi b’imisigiti ya Nyabugogo na Kimisagara bamaze kwirukanwa ku myanya bari bariho, aba bakaba bari baherutse gutangaza ko batunzwe imbunda n’umurinzi wa Mufti w’u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, amabaruwa abirukana avuga ko bazira kuba barakoze amakosa akomeye.

Sheikh Hategekimana Daudi yahagaritswe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka  na Imam w’akarere ka Nyarugenge abisabwe na Imam w’umujyi wa Kigali aho yavugaga ko yasaruje ituro ry’ibiryo rihabwa abakene ku munsi w’ilayidi (Zakatul Fitri) mu buryo bunyuranyije n’ibwirizwa ryashyizweho  na mufti w’u Rwanda ariko we akabihakana, mu gihe Sheikh Nikobizaba Ismail Seif  nawe yahagaritse bisabwe na Imam w’umujyi amuziza imucungire mibi y’umutungo.

Nyuma yo kwirukanwa nabo baranditse

 Mu mabaruwa y’aba ba Imam umuyoboro.rw ufitiye kopi, bagaragaza ko impamvu yatumye birukanwa idahari ko ahubwo ari icyemezo cya Imam w’umujyi wa Kigali Sheikh Bishokaninkindi Daudi wasabye uw’akarere ka Nyarugenge kubirukana nyamara nta nshingano zo kwirukana Imam w’umusigiti.

Nka Sheikh Nikobizaba Ismail Seif wari Imam w’umuisigiti wa Nyabugogo  mu ibaruwa ye agaragaza impamvu yirukanywe mu kazi zirimo izo gukoresha umutungo nabi, gukodesha amafaranga menshi hagatangwa make no kutamenya imbago z’umusigiti.

Ku cy’imicungire mibi y’umutungo, uyu Imam w’umusigiti agaragaza ko ibibazo biri Nyabugogo byatewe na Imam w’umujyi wazanye abaterankunga bo kubaka ku musigiti wa Nyabugogo nta bushobozi buhari bikaba ngombwa ko ubuyobozi bw’umusigiti bufata ideni mu bayislam kugira ngo ubwubatsi bukorwe, kandi ko ibi byose babitanzweho Raporo.

Naho ku bukode buvugwa ko hishyurwa amafaranga menshi ku musigiti ariko kuri konti ya RMC hakishyurwa make, uyu muyobozi w’umusigiti mu ibaruwa ye avuga ko ibivugwa nta kuri guhari kandi ko nta bugenzuzi bwakozwe kandi ko icyo kibazo nacyo cyasobanuwe bihagije.

Naho icyiswe gutanga Umusigiti, sheikh Nikobizaba Ismail Seif avuga ko habayeho kwitiranya ubutaka bw’umusigiti buri kuri nimero 354 n’ubuturanye nawo buri kuri nimero 355 aho avuga ko n’ubwo mu nama bahuriyemo iki cyasobanuwe ariko ko cyanzwe kumvwa we akabyita urucabana.

Kuri Sheikh Hategekimana Daudi uzwi nka Muzungu wari Imam w’umusigiti wa Kimisagara wagaritse mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ariko akaba yarabuze uwo bakorana ihererekanabubasha, mu ibaruwa ye yanditse asubiza avuga ko ikibazo cyamuvuzweho yakibajijweho na Imam w’umujyi wa Kigali Sheikh Daudi Bishokaninkindi amusobanurira icyo yitaga “ikibazo” kiri Kimisagara ko atari cyo ko ahubwo ari igikorwa gisanzwe kiriho.

Muri iyi baruwa Imam wa Kimisagara agaragaza ko yirukanywe azira kuba yarafunguye urubuga rwa Whatsapp rugasarurizwaho Zakatul Fitri nyamara we akavuga ko rumaze imyaka itatu rushinzwe (mu mwaka wa 2017) kadni ko atari we wari warushinze, kandi ko icyo rwari rugamije ari ugufasha abayislam batishoboye.

Naho icyo gutanga Zakatul Fitri kitabayeho ko habayeho gushaka ifutari y’abayislam batishoboye bahuye n’ikibazo cyo kubura amafunguro mu gihe cya koronavirusi ubwo bari muri “guma mu rugo” ko kandi ayo mafunguro bayatanze bayanyujije kuri telefoni zabo mu rwego rwo kwirinda Covid19.

Muri iyi baruwa avuga ko Imam w’umujyi wa Kigali Sheikh Daudi Bishokaninkindi yamusobanuriye ko batagombaga gukora  urwo rubuga bataruherewe uburenganzira kandi ko bakaba ye bafunzwe.

Yagize ati: “…maze kumusobanurira ibyo byose yambwiye ko tutakagombye kuba twarabikoze tutabisabuye uburenganzira yongeraho ko twakagombye kuba dufunze…”

Imam w’umujyi mu kujya mu nshingano zitari ize

Uretse aya mabaruwa y’aba bagabo bombi bari aba Imam b’umusigiti, ikinyamakuru umuyoboro gifite amabaruwa arenga atanu yanditse na Sheikh Daudi Bishikaninkindi, Imam w’umujyi wa Kigali asaba akarere ka Nyarugenge guhindura abayobozi, cyangwa se kubirukana binyuranyije n’itegeko shingiro rya RMC

Muri aba harimo Sheikh Kaberuka Nasoro wakuwe ku musigiti wa majengo ajjyanwa ku musigiti wa Majerw⁷a, Sheikh Mugabo Yunusu wimuwe avuye ku musigiti wa ontaracom ajyanwa kacyiru, Bizimungu Ismail nawe wakuwe ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa ku musigiti wa Alfatha uzwi nka Onatracom ajyanwa ku musigiti wa Majengo  n’uw’umusigiti wa Majengo barasimburana hashingiwe ku ibaruwa ya Imam w’umujyi, nyamara amategeko y’uyu muryango abigena ukundi.

Inshingano za Imam w’intara n’uw’umujyi wa Kigali ziboneka ngingo ya 79 yamategeko ngengamikorere ya RMC, iyo kwimura cyangwa gusaba ko Imam w’umusigiti yirukanwa ikaba itarimo.

Inshingano za Imam w’intara n’iz’uwumujyi wa Kigali

Tariki ya mbere nzeri uyu mwaka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo yandikiye abayobozi bose bo muri RMC ibaha umurongo wo kutongera kwirukana umukozi uwo ari we wese mu rwego rwo kwirinda imanza muri uyu muryango.

Ibaruwa yanditse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wa RMC

Twababwira ko sheikh Nikobizaba Ismail Seif na Hategekimana Daudi (Muzungu) bari mu basheikh batandatu bafashwe mu mpera z’ukwezi kwa 7, baregwa kwica amabwiriza ya koronavirusi,nyuma yo gufungurwa batangaje ko batunzwe imbunda n’urinda Mufti w’u Rwanda, amakuru yahakanye yivuye inyuma.

1 COMMENT

  1. Asalam Arayikum Warahmaturullah Wabatakatuh! Rwose njye iyo mbonye nkibi birambabaza
    Kuboba abantu babamenyi mugera aha Ku karubanda.
    Kandi twarasigiwe Qur’an na Hadith. Twese twemera tuzi nagaciro kabyo. Ni ukuri Allah yorohereze ubuyobozi bwacu!!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here