Home Amakuru Polisi ya New Zealand yemeje Hijab nk’umwenda wa polisi

Polisi ya New Zealand yemeje Hijab nk’umwenda wa polisi

469
0

Polisi yo mu gihugu cya New Zealand yamuritse imyenda ya gipolisi ariko izajya yambarwa n’abapolisi b’abayislamukazi izwi ku izina rya Hijab mu rwego rwo guha ikaze abayislamukazi muri polisi yo muri iki gihugu.

Bbc dukesha iyi nkuru iravuga ko umupolisi mushya w’umugore witwa Constable Zeeba Ali ariwe wa mbere wagaragaye yambaye imyenda ya polisi hiyongereyeho  “Hijab” umwenda abayislamukazi bampara ariko ikaba iri mu ibara rya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko biri mu rwego rwo kongera service baha abantu no kugaragariza buri gace k’abantu ko bitaweho.

Polisi ya New Zealand yatagaje ko uyu mushinga wo kwambara Hijab watangiye mu mwaka 2018, nyuma yo gusura ishuri ryisumbuye umunyeshuri akabasaba ko hashyirwaho umwenda wa Hijab.

Constable Ali yavukiye mu mujyi wa Fiji ajya muri New Zealand akiri umwana yatangarije ikinyamakuru New Zealand Herard ko yiyemeje kujya muri Polisi nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe Christchurch mu kwezi kwa gatatu 2019.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi umupolisi wa New ZeaLnd wambaye Hijab mu mpuzankano za polisi, ndakeka hari abayislamukazi bazifuza kwinjira muri Polisi”

Uretse iki gihugu cya New Zealnd hari bimwe mu bihugu byemeje uyu mwenda nk’uwambarwa na Polisi, Mu bwongereza, Polisi yo mu murwa mukuru i Londre, mu mwaka w’2006 yemeye ko Hijab ikoreshwa muri Polisi naho muri Ecosse yo Hijab yemerwa nk’umwenda ukoreshwa muri polisi mu mwaka 2016, naho muri Australia uwitwa Maha Sukkar wo muri Polisi ya Victoria nawe yagaragaye yambaye imyenda ya Polisi iriho Hijab  mu mwaka 2004.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here