Home Amakuru Abayislam b’i karenge barifuza ko ishuri ryabo ryabasubizwa

Abayislam b’i karenge barifuza ko ishuri ryabo ryabasubizwa

409
1

Abayislam bo mu gace ka Karenge iri mu karere ka Ngoma, barasaba ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC gukemura ikibazo bafite cy’uko ishuri biyubakiye bakanaryita ECOLE SECONDAIRE ISLAMIQUE DE KARENGE ntacyo ribamariye nyamara mu gihe RMC yarikodesheje rwiyemezamirimo ari nawe urikoresha kuri ubu ariko kuri bo bakaba batarbonamo umusaruro.

Umwe mu baryubatse agira ati: twaryubatse kugira gno twiteze imbere abana babcu babone aho bigira hafi, abadafite akazi babone akazi, ari abakora amasuku batize, ari abize babone aho bakorera hafi, twiteze imbere nk’abayislam batuye muri Qartier”

Iki cyifuzo cy’uyu mubyeyi ni nacyo ahuriraho n’abandi aho bose bemeza ko bubatse ishuri bagambiriye kwizamura, ariko rikaba rikoreshwa n’utarariruhiye, bityo bagasaba ishuri ryabo ko rishyirwa mu maboko y’ababyeyi”

Inkuru dukesha televiziyo BTN ivuga RMC yakodesheje iri shuri ariko mu buryo budasobanutse rikaba rimaze imyaka itandatu rikorerwamo na rwiyemezamirimo washyizemo ishuri ry’imyuga ryitwa NDABUC TVET School

Hanganimana Hussein uyobora iri shuri avuga ko afitanye amasezerano na RMC ko ntacyo akwiye kuvugana n’abaryubatse na cyane ko baryubatse bagambiriye imigisha ku mana kandi iyo bakaba bakomeje kuyibona.

yagize ati: “Twakodesheje umuryango w’abayislam mu Rwanda, ntabwo ishuri ari asscociation des Parents, ni iry’umuryango w’abayislam mu Rwanda, abo bakubwira ko baryubatse baryubatse bazahembwa ku kwezi cyangwa mu cyumweru…”

Naho ku ruhande rw’umuryango w’abayislam mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Swaleh mufti w’u Rwanda mungirije yatangarike BTN TV ko atazi neza ibyanditse muri ayo masezerano y’icyo kigo ko ariko bagiye kubikurikirana bakazamenya uko ateye, gusa yemeza ko iryo shuri uyu muryango wari wananiwe gukomeza kurikoresha kubera kubura abanyeshuri.

Iri shuri abayislam b’i Karenge bavuga ko batangiye kuryubaka mu mwaka w’1997 aho rirangiye ryemererwa gutangir gukora, cyakora mu mwaka 2008 ryaje guhagarikwa bitewe n’ibibazo by’amikoro.

1 COMMENT

  1. RMC yagombye kureka kwitwikira ukwemera kwa islam kugirango ikomeze yibe imitungo yabo,RMC si yo busilam kdi ubuslam si RMC.ni abajura biba kdi bagatungwa n’ibyo abo yiyitirira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here