Home Amakuru Covid19: Abantu 10 bapfuye, imibare y’abandura iracyari hejuru

Covid19: Abantu 10 bapfuye, imibare y’abandura iracyari hejuru

1209
0

Nk’uko bisanzwe minisiteri y’ubuzima buri joro, itangaza imibare y’uburyo icyorezo cya Korona gihagaze ari nako itanga imibare y’abapfuye,abanduye,abakize, ndetse n’abakirwaye. mu ijoro ryo kuwa kane ikaba yamaze gutangaza ko aribwo bwa mbere mu Rwanda hapfuye abantu benshi kuko hapfuye abantu 10 icyarimwe.

Iyi minisiteri yavuze ko abapfuye ari abagore bane n’abagabo batandatu barimo babiri bakomoka mu karere ka Rubavu, babiri bakomoka mu karere ka Burera ndetse n’abagabo batandatu barimo bane bakomoka i Kigali ndetse n’umwe wo mu karere ka Rulindo.

Uretse umwe w’imyaka 25 wo mu karere ka Rulindo, abandi icyenda(9) bari hejuru y’imyak 45, iyi mibare yose ikaba iboneka ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa minisiteri y’ubuzima isanzwe itangarizaho uko iki cyorezo gihagaze.

Iyi minisiteri y’ubuzima ivuga kandi ko uretse abapfuye kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga 2020 abapimwe bagera ku 9047 habonetsemo abafite ubwandu 867, iyi mibare ikaba ikomeje guzamuka kuva mu kwezi kwa gatandatu mo hagati,mu gihe imibare y’abakira yo yakomeje kumanuka kugeza aho mu gihugu hose hari umunsi habura n’umuntu n’umwe wakize.

Kuwa mbere w’iki cyumweru turi gusoza Minisiteri wa mbere, yasohoye itangazo rigaragaza ko guhera tariki ya 1 Nyakanga hazubahirizwa ingamba zikomeye zirimo izo gufunga hafi ibikorwa byose byaba iby’abigenga ndetse n’ibya leta mu rwego rwo kurushaho guhashya iki cyorezo cya covid19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here