Home Amakuru 13 baregwa gukorana na ADF NALU baragezwa imbere y’ubutabera

13 baregwa gukorana na ADF NALU baragezwa imbere y’ubutabera

599
0

Kuri uyu wa gatatu abayislam 13 baregwa gukorana n’umutwe wa ADF NALU, ukorera gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic state baragezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama.

Mu cyumweru gishize tariki 4 Ukuboza aba bayislam bagejejwe imbere y’urukiko ariko havuka inzitizi zo ku hari umwe muri bo wari urwaye undi akaba yari agishakisha umwunganira mu mategeko.

Urukiko rwemeje ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rizaba kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 i saa mbiri za mugitondo.

Tariki 01 Ukwakira 2021, urwego rw’igihigu rw’ubigenzacyaha RIB na Polisi beretse itangazamakuru aba bayislam uko ari 13, babakurikiranyeho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse bamwe muri bo  bakaba baremeraga ko hari umugambi wo gukora iryo terabwoba mu mujyi wa Kigali.

Imiryango yabo yari yatangarije umuyoboro.rw ko kuva tariki ya 31 z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka aribwo batangiye kubura abantu babo,  abandi bakavuga ko babuze tariki 4 Nzeri uyu mwaka .

Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafashwe bakoranaga n’imitwe y’iterabwoba ADF NALU ikorera muri  Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo n’uwo mu gihugu cya Mozambike.

Polisi na RIB batangaje ko abafashwe bakuwe mu duce two mu mujyi wa Kigali, Nyabihu na Rusizi bitegura guturitsa hafi ya gare ya Nyabugogo ndetse no mu nyubako ya CHIC bakoresheje bimwe mu byo Polisi na RIB bamurikiye itangazamakuru nk’ibyari kwifashishwa muri uwo mugambi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here