Home Amakuru Urukiko rwarekuye babiri mu bari bakurikirwanyweho gukorana na ADF

Urukiko rwarekuye babiri mu bari bakurikirwanyweho gukorana na ADF

338
0

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 rwasomye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ruregwamo abayislam 13 bakurikiranyweho gukorana n’umutwe w’iterambwoba wa ADF ukorera muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, aho rwahise rurekura abaregwa babiri.

Uru rukiko rwemeje ko Mucyo Evarde Noel Abdulahamani na Singirankabo Turufu Idrissa bafungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe.

Umucamanza cyakora yemeje ko abandi 11 bari kumwe n’aba bo bakomeza gufungwa kubera impamvu zikomeye zo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF nkaho bateganyaga guturitsa ibisasu mu mujyi wa Kigali.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Mucyo Eurade na Singirankabo Idrissa bagaragaje ko nta ruhare bagize mu bikorwa by’iterabwoba bakurikiranyweho.

Kimwe mu byo bafatiwe ni uko nka Mucyo Evarde yari inshuti ya Ndoli Ismail kandi ko ibyo baganiraga byari bishingiye ku idini ya islam ariko ko ibikorwa by’iterabwoba batigeze babiganiraho naho uwitwa Turusu Idrissa we yari yafshwe akurikiranyweho kuba umwana we yaragiye muri ADF ariko ajyayo abanje kumwiba inka, akaba atakivugisha abo mu muryango hakaba hashize imyaka icyenda yose.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize tariki 15 ukuboza nibwo abaregwa uko ari 13 bagejejwe imbere y’ubutabera muri bo hari abemera ko bari mu bikorwa by’iterabwoba bigamije guturitsa ibisasu ndetse bakanasobanura uko ibyo bikorwa bari kubikora.

Banasobanura ko bimwe mu bikorwa bari bateguye ariko bakabona ko bikomeye harimo kuba barifuje kwica umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Lt General Mubaraka Muganga.

Tariki ya 1 z’ukwezi kwa 10 nibwo Police na RIB bagaragaje abayislam 13 bakurikirwanyweho gucura umugambi wo gushaka guturitsa ibisasu ku mazu maremare yo mu mujyi no muri Gari ya Nyabugogo, imbere y’itangazamakuru uwitwa Mbaraga Hassan na Niyonshuti Ndoli Ismail bemera uwo mugambi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here