Home Amakuru Imisigiti 5 yakira abantu benshi ku isi

Imisigiti 5 yakira abantu benshi ku isi

557
0

Mu gihe abatuye isi bagera kuri miliyari 2 z’abayoboke b’idini ya islam, ni nako aho bakorera amasengesho naho hagenda harutanwa ku buryo abubaka inyubako zo gusengeramo nabo bakora imisigiti minini, aho muri iyi nkuru tugiye kubagezaho imisigiti itanu minini cyane bikanasobanura ko ari nayo yakira abantu benshi kurusha iyindi.

 1.Masjid Al-Haram

Uyu musigiti uherereye mu mujyi wa Makka, niwo musigiti munini kurusha iyi yose yo ku isi, uretse kuba ari umwe mu misigiti itatu mitagatifu, wubatswe Intumwa y’Imana Ibrahim (Abraham) abitegetswe n’Imana nkuko bisobanurwa n’abayislam,

Uyu musigiti usengerwamo n’abayislam miliyoni enye, ukaba wubatse ku buso bungana na Metero kare 356,000. Abayislam batuye isi yose bakaba bategetswe kuwusura nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, mu gihe babonye ubushobozi bubageza mu gihugu cya Arabiya Saudite aho wubatse, ukaba uherereye mu mujyi wa Makka.

2. Al masjid An-Nabawi

Umusigiti ugaragara ku mwanya wa kabiri ni uwitwa Masjid An-Nabawi, ukaba uzwi nk’umusigiti w’intumwa y’Imana Muhamad, ukaba ari nawo musigiti wa mbere wubatswe n’Intumwa y’Imana Muhamad ubwo yimukiraga muri uyu mujyi avuye iwabo i Maka nyuma yo gutotezwa cyane na bene wabo batemeraga idini ya Islam ubwo yayibagezagaho

Ufite ubushobozi bwo kwakira abayoboke ba Islam miliyoni imwe n’igice (1,500,000) ukaba wubatse ku buso bwa metero kare 384,000. Uherereye mu mujyi wa Madina mu gihugu cya Arabiya saudite. Uretse kuba ari munini nawo ufatwa nk’umusigiti mutagatifu mu myemerere y’idini ya Islam, aho wubatse kandi hakaba ari naho hashyinguye intumwa y’Imana Muhamad kuko ubwo yapfaga ari ho yari atuye.

3. Umusigiti mukuru wa Jamia Karachi

Umusigiti wa jamia uherereye mu gihugu cya Pakistan mu mujyi wa Karachi ukaba kandi uzwi ku izina rya Bahria town Jamia masjid Complex

Uyu musigiti ufite ubushobozi bwo kwakira abayislam mu isengesho ibihumbi 950 mu gihe kimwe, ni umusigiti wubatswe ku buso bunini cyane bungana metero kare 200,000 ukaba ufite umunara muremure ufite metero 99 ukaba wararangiye kubwakwa muri uyu mwaka wa 2021 ukaba ukijijwe n’ubusitani buhora ari icyatsi mu gihugu kizwi kuba kirangwamo izuba ryinshi.

 4. Imam Ali Shrine

Umusigiti wmutagtifu wa Imam Ali wubatse mu gihugu cya Iraq mu gace ka Najaf ukaba uzwi nk’umusigiti wa Ali (Mosque of Ali) ukaba ariwo musigiti munini w’abayislam b’abashiya badacana uwaka n’abasuni.

Uyu musigiti ukaba ariwo wa kane mu misigiti, ndetse ukaba unashyinguwemo Ali abi Talib mwene se w’intumwa y’Imana Muhamad ndetse akaba yaranamubereye sebukwe.

Uyu musigiti witabirwa n’abayislam barenga ibihumbi 800, mu myemerere y’abashiya ufatwa nk’umusigiti w’umuyobozi wabo ariwe Ali abi talib mu gihe mu myemerere y’aba Sunni Ali bamwemera nka nimero kane nyuma y’urupfu rwa Muhamad

 5.Imam Reza Shrine

Umusigiti wa gatanu mu bunini ni uwitwa Imam rwza Shirine, uherereye mu gihugu cya Iran ukaba waritiriwe Imam Reza Shrine akab ari umuyobozi wa 8 mu bayobozi (ba Imam) 12 b’abashiya.

Ufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 800 ukaba wubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 267 (267,079 m2)

Uretse kuba ari umusigiti urimo ‘ibikorwa bitandukanye birimo ahantu nyaburanga, isomer rikomeye, amashuri ane y’idini irimbi, kaminuza ya kislam ya siyansi yitwa Razavi.

Uretse iyi misigiti itanu yakira abantu benshi hari indi misigiti nayo yakira abantu benshi myinshi muri iyo iherereye mu bihugu bya Aziya, muri iyo ni iyi ikurikira:

umusigiti wa gatandatu ni uwitwa wa Faisal nawo uri mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, ufite ubushobozi bwo kwakira abantu  ibihumbi 300, uwa karindwi ni uwitwa Istiqbal uri mu mujyi wa Jakarta muri Indonesia, ufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 200, uwa munani ni uwitwa Taj-ul -Masajid uri mu gace ka Bhopal mu buhinde ufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 175 naho umusigiti wa 9 ni uwitwa Jamkaran uri mu mujyi wa Qum muri Iran ufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 150 naho umusigiti wa 10 ni uwitwa Rahmatan Lil-Alamin uherereye mu mujyi wa Indramayu mu gihugu cya Indonesia ukaba ufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 150.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here