Home Imikino Batatu barimo Djihadi bashobora gusohoka muri Gorilla bajya mu makipe y’ibigugu

Batatu barimo Djihadi bashobora gusohoka muri Gorilla bajya mu makipe y’ibigugu

590
0

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Gorilla FC barimo Uwimana Emmanuel uzwi nka Djihadi, bari kugerwa amajanja n’amakipe arimo APR FC.

Hashize iminsi avugwa amakuru ya bamwe mu bakinnyi ba Gorilla FC bifuzwa n’amakipe y’ibigugu mu Rwanda arimo APR FC. Nshimiyimana Tharcisse na Iradukunda Simeon nibo bari kugerwa amajanja n’iyi kipe y’Ingabo nk’uko n’umutoza mukuru wa Gorilla FC, Sogonya Hamiss aherutse kubyemerera Itangazamakuru.

Undi mukinnyi ushobora gusohoka muri iyi kipe iyoborwa na Hadji Mudaheranwa Yussuf, ni Uwimana Emmanuel uzwi ku izina rya Djihadi.

Amakuru IGIHE yamenye, avuga ko uyu musore ukina hagati mu kibuga, ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe nka AS Kigali FC, cyane ko mbere y’isezererwa rya Nshimiyimana Eric watozaga iyi kipe, uyu musore yari yaganirijwe n’uyu mutoza.

Aganira na IGIHE, Uwimana Emmanuel yemeye ko hari ikipe zamwegereye ariko azibwira ko akiri umukinnyi wa Gorilla FC ko zavugana n’umukoresha we, cyane ko ari n’intizanyo ya Intare FA yaje avuyemo.

Ati “Guhindura ikipe ni byiza. Nibiba muzabimenya. Gusa hari abatoza babiri bampamagaye mbabwira ko bavuga n’ikipe yanjye kuko ubu nkiri muri Gorilla FC. Akazi kacu ni ugukina umupira, biterwa naho wabonye akazi kandi baguha ibyo wifuza birimo no guhabwa umwanya wo gukina n’ibindi.”

Sogonya Hamiss utoza Gorilla FC, ubwo yari abajijwe ku bakinnyi bashobora kuyisohokamo, yasubije ko Perezida w’ikipe yabimubwiyeho, ariko batarafata umwanzuro uhamye wo kurekura aba bakinnyi.

Gorilla FC ifite amanota arindwi mu mikino icumi imaze gukina. Iri ku mwanya wa nyuma.

Djihadi akina hagati ashyira imipira ba rutahizamu
Gorilla FC ishobora gutakaza abakinnyi batatu
Djihadi (16) ni umusore utanga icyizere mu bato bakina muri Gorilla FC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here