Home Imikino Lomami Marcel yavuze ikihishe inyuma y’intsinzi za Rayon Sports

Lomami Marcel yavuze ikihishe inyuma y’intsinzi za Rayon Sports

315
0

Nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC, iyi kipe imaze gusarura amanota arindwi mu mikino itatu. Bivuze ko yatsinzemo ibiri ikanganya umwe. Lomami Marcel wasigaranye ikipe by’agateganyo ahamya ko abakinnyi b’iyi kipe biminjiriyemo agafu bakibutswa umwambaro bambaye.

Kuva umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma yahagarikwa, iyi kipe imaze gukina imikino itatu, yatsinzemo ibiri ya AS Kigali FC na Police FC, inganya na Gorilla FC. Bivuze ko iyi kipe ku manota icyenda yabonyemo arindwi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bahamya ko hari icyahindutse nyuma y’impinduka zabaye mu batoza.

Lomami Marcel wasigaranye iyi kipe by’agateganyo, yavuze ko kimwe mu byihishe inyuma y’uyu mwuka mwiza uri gutuma ikipe itsinda, ari uko babanye neza ndetse kandi abakinnyi bibukijwe ko bambaye umwambaro w’ikipe nkuru.

Ati “Hari ukuntu bihinduka bikizana. Nyuma yo gutakaza cyane, narabegereye turaganira. Bisaba kubigiraho inshuti. Nabaye inshuti yabo. Nabasabye kunyisanzuraho nka mukuru kandi banyijeje ko byose mbasaba biteguye kubimpa.”

Yakomeje agira ati “Ubu bari hejuru ku bijyanye n’imyitwarire myiza. Icya mbere ni ukuba hafi y’abakinnyi.”

Uyu mutoza yongeye gusaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo, kuko bitera abakinnyi akanyabugabo bigatuma babona umusaruro mwiza. Yongeyeho ko iyi kipe ikiri mu zihatanira igikombe cya shampiyona kuko nta rirarenga.

Rayon Sports FC yaguye miswi na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa cumi na rimwe wa shampiyona. Iyi kipe nyuma yo gutsinda Police FC 1-0, yahise ifata umwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota 18 mu mikino icumi iyi kipe imaze gukina.

Lomami na Sasha nibo basigaranye ikipe nyuma y’ihagarikwa rya Masudi Djuma

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here