Home Amakuru Polisi y’ubudage yataye muri yombi umugabo warashe ku musigiti

Polisi y’ubudage yataye muri yombi umugabo warashe ku musigiti

227
0

Igipolisi cyo mu gihugu cyo mu budage gikorera mu burasirazuba bw’umugi wa Halle cyatangaje ko cyataye muri yombi umugbo warashe ku musigiti waho kikaba gikomeje iperereza.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kurasa amasasu atatu ku madirishya y’umusigiti uri mu mjujyi wa Halle kuri iki cyumweru, ukaba unasanzwe ari n’ingoro y’umuco w’abayislam, kandi ko nta muntu numwe wahakomerekeye.

Abatangabuhamya babwiye Polisi ko uwarashe ari umugabo wari utuye hafi y’amazu ari kuri uwo musigiti , Polisi ikavuga ko ari mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko.

Polisi kandi yvuze ko yahasanze imbunda n’ini ndetse n’indi nto yo mu bwoko bwa pistori kandi ko nta handi hantu hagaragara ko yakoze ibyaha ariko bitari bumubuze kumukurikiranaho igikorwa yakoze.

Ubudage ni kimwe mu bihugu kugaragaramo urwango kuri islam kandi bikaba bimaze n’igihe kirekire, ndetse hakaba harabayeho n’imitwe yamamazaga uru rwango aho yavugaga ko ifitiye ubwoba abayislam ndetse n’abimukira.

Ni igihugu gituwe n’abarenga miliyoni 82, kikaba ari icya kabiri gifite umubare munini w’abayislam mu burayi bw’iburasirazuba nyuma y’ubufaransa. Muri miliyoni zigera kuri 5, abafite inkomoko muri Turukiya nibo benshi bagera kuri miliyoni 3.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here