Home Imikino Nyuma y’amezi hafi ane, Rashid Kalisa yagarutse mu kibuga

Nyuma y’amezi hafi ane, Rashid Kalisa yagarutse mu kibuga

263
0

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na AS Kigali FC, Rashid Kalisa nyuma yo kubagwa mu ivi kubera imvune, yongeye kugaruka mu kibuga ari mutaraga.

Uyu mukinnyi yari amaranye igihe imvune yo mu ivi kuko amakuru avuga ko yayigize muri Mutarama 2021 ubwo AS Kigali yatsindwaga ibitego 3-1 na KCCA yo muri Uganda.

Kuva icyo gihe, Rashid yakomeje kugorwa n’iyi mvune ndetse mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN iheruka kubera muri Cameroun umwaka ushize, uyu mukinnyi nta mukino n’umwe yigeze asoza nyamara yari muri 11 b’Amavubi babanzagamo.

Nyuma yo kugirwa inama n’abaganga, Rashid Kalisa yemeye kubagwa mu Ukwakira 2021, ahabwa igihe cy’amezi ane ari hanze y’ikibuga.

Nyuma yo gukomeza kwitabwaho n’abaganga ba AS Kigali ndetse n’ab’ikipe y’Igihugu, Amavubi, uyu mukinnyi yasubukuye imyitozo na bagenzi be, cyane ko agifite amasezerano y’iyi kipe agomba kuzarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2021-2022.

Nk’uko AS Kigali ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Rashid yasubukuye imyitozo y’imbaraga na bagenzi be kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022. Iyi myitozo yayikoranye n’abandi mu gihe yari amaze hafi ukwezi akora wenyine.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagize buti “Twishimiye kubona Kalisa wacu agaruka mu kibuga.“

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bo hagati iyi kipe ifite, barimo Niyonzima Olivier, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Haruna Niyonzima na Kalisa Jamir iyi kipe iheruka gusinyisha.

Rashid yaje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu Sports. Andi makipe yakiniye, harimo Police FC na SEC Academy yigeze gutozwa na Cassa Mbungo na Gatera Moussa.

Yakoze ku mupira nyuma y’amezi arenga atatu abazwe mu ivi
Yakoranye imyitozo na bagenzi be
Rashid yagarukanye imbaraga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here