Home Amakuru Umunyarwanda mu 10 ba mbere ku isi mu gusoma Qoran

Umunyarwanda mu 10 ba mbere ku isi mu gusoma Qoran

284
0

Amarushanwa afatwa nk’akomeye ku isi abera mu mujyi wa Dubai muri leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE), aho uwari uruhagarariye muri ayo marushanwa witwa Bizwinayo Hussein waje ku mwanya wa munani.

Uwabaye uwa mbere muri aya marushanwa yegukana akayabo k’ibihumbi 250 by’amadirham angana na miliyoni zigera kuri 70 z’amafaranga y’ Rwnanda mu gihe, umunyarwanda wabaye uwa munani we yegukanye ibihumbi 45.000 by’amadirham bihwanye na miliyoni 12,500,000.

Bizwinayo Hussein ukomoka i Rusizi, yitabiriye ayo marushanwa tariki ya 03 Mata 2022 aho abagezeyo bose babanza kunyuzwa mu ijonjora ribaganisha mu irushanwa nyirizina.

Mu bahataniraga muri aya marushanwa, baturuka mu bihugu byatoranyijwe ku isi bitewe n’abajonjowe ariko kandi bakaba batarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Bizwinayo Hussein waje mu 10 ba mbere

Uretse bizwenayo Hussein wabaye uwa munani 10 ba mbere bakurikirana ku buryo bukurikira

Uwa 1 yitwa Boubacar Abdel-Hadi wo muri Algeria

Uwa 2 ni Hajj Sheikh Jah wo muri Senegal

Uwa 2 ni Saad Jaber Mohamed Club wo mu Misiri

Uwa 4 aba Abrar Muhamed Jamal Al-Din wo muri USA

Uwa 4 ni Musa Ahmed Aal wo muri Moritaniya

Uwa 6 ni aba Zain Al-Abed wo mu Buhinde

Uwa 6 ni Omar Saeed Ahmed Hareb Al Falahi wo muri UAE

Uwa 8 aba Hussein Bizwinayo wo mu Rwanda

Uwa 9 aba Ibrahim Khairuddin Muhammad wo muri Ethiopia

Uwa 10 aba Muhammad Tawheed Al-Islam Obaidullah wo muri Bangladesh

Muri aya marushanwa abatsindiye kuyitabira baba barushanwa gusoma neza badategwa igitabo cya Qoran cyose mu mutwe, ijwi ryiza, iyubahirizwa ry’amategeko mu gusoma Qoran.

Gufata neza mu mutwe ndetse n’imisomere byiharira amanota 70%, naho 25% bikiharira uburyo asomamo mu buryo bwihariye mu gihe 5% bigenda ku ijwi n’uburyo yitwaye muri rusange muri iri rushanwa ryose.

Abatsinze uko ari 10 bakiriye ndetse baganirizwa na minisitiri w’intebe wa Dubai, witwa Sheikh MUHAMMADI BIN RAASHIDI AL MAKTUMU, umwe mu bayobozi muri kiriya gihugu wubashye bikomeye

Mu bandi bana b’abanyarwanda bagiye muri aya marushanwa,nta numwe wigeze agaragara mu myanya 10 ya mbere, cyakora ushoboye kurenga ijonjora akaba atahana amafaranga amukura mu rwego yari arimo we n’umuryango we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here