Home Mu mahanga Arabiya Saudite: Abayislam 8 baguye mu mpanuka y’imodoka

Arabiya Saudite: Abayislam 8 baguye mu mpanuka y’imodoka

223
0

Abayislam 8 bari baragiye gukora umutambagiro mutagatifu muto uzwi ku izina rya UMRAH baguye mu mpanuka y’imodoka abandi 45 barakomereka bikomeye.

Arabnews dukesha iyi nkuru iravuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yagonze imodoka yo mu bwoko bwa  bus itwara abari muri uwo mutambagiro, umunani bahita bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatanu yabereye mu muhanda ugendamo imodoka ziruka cyane (highway) witwa Alhijrah mu birometero  90 uvuye mu mujyi wa Madina, ukaba umuhanda uhuza imigi mitagatifu ya Maka na Madina.

Abaguye muri iyi mpanuka bakomoka mu bihugu bya Misiri na Sudani barindwi bakaba ari abagabo naho umwe ni umugore.

Mu kwezi kwa Ramadhan abayislam bishoboye bakorera igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ku musigiti wa Makka cyangwa ku musigiti w’intumwa y’Imana uri i Madina,  bakaboneraho kuhakorera amasengesho yo mu gicuku mu minsi icumi ya nyuma aho abayakoze bakanasaba Imana bahita babihabwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here