Home Amakuru Mufti w’u Rwanda yavuze ko Adhana itabaye imbogamizi mu misengere

Mufti w’u Rwanda yavuze ko Adhana itabaye imbogamizi mu misengere

206
0

Ubwo hakorwaga isengesho ry’ilayidi isoza ukwezi kwa Ramadhana, Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yatangaje ko abayislam bakoze amasengesho yabo neza kandi ko gukuraho adhana mu ndangururamajwi bitahungabanyije abayislam mu misengere yabo

Ni mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kuyobora isengesho rya iddil Fitri, aho yabajijwe ku kijyanye no kuba harahagaritswe Adhana agaragaza ko adhana itahagaritswe ko ahubwo habujijwe gukoresha indangururamajwi mu masaha y’urukerera.

Yavuze ko ikurwaho ryo guhamagara mu ndangururamajwi bitabaye imbogamizi ku bayislam kuko basanzwe bazi ibihe byabo byo gukoreraho isengesho aho yabivuze muri aya magambo: “ku bijyanye na Adhana (umuhamagaro) nayo ntiyavuyeho, icyavuyeho ni indangururajwi mu masaha y’urukerera ibyo rero ntitwavuga ko byatubereye imbogamizi”

Yagaragaje ko abayislam basanzwe basobanukiwe na gahunda z’idini yabo bityo uretse guhamagara bakaa bazi amasaha bakoreramo amasengesho ku buryo buri wese azi igihe amasengesho abera.

Abajijwe igihe bateganya ko Adhana izagaruka, Sheikh Hitimana Salim ati : “ In shaa Allah (Imana nibishaka) bakomeze babisabe Imana niyo ibishyira mu bikorwa, turifuza ariko umugenga niwe ushyiraho itegeko ry’uwiteka, ni byiza bakomeze bayisabire, Imana nibidushoboza bizabaho”

Kanyana Mariam umuyislamukazi wari witabiriye iri sengesho rya IDIIL FITRI yatangarije umuyoboro ko nubwo muri rusange igisibo cyagenze neza ku bijyanye n’imyemerere ariko ko ihagarara rya Adhan ya mugitondo batigeze babyakiriye neza icyifuzo kikaba ari uko yasubiraho

Mugarura Ahmed nawe yadutangarije ko kimwe mubyo basabye Imana mu buryo buhoraho  mu masengesho ya ninjoro ari uko Imana yabagarurira adhana ya mu gitondo kuko batiyumvisha uburyo yabaye ikintu kibangamiye abantu, nyamara iri mu myemerere y’abayislam.

Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo kuri imwe mu misigiti itandukanye yo mu mujyi wa Kigali hahagaritswe adhana zo mu rukerera, umuryango w’abayislam mu Rwanda uvuga ko imisigiti yahagaritse indangururamajwi rya Adhana ari umunani ariko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney atangariza kuri Radio Rwanda ko imisigiti yose ibujijwe gusohora indangururamajwi ya mugitondo kubera kubangamira ituze ry’abaturage.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here