Home Imikino ESPOIR BBC yatangije gahunda yo gukundisha abana Basketball

ESPOIR BBC yatangije gahunda yo gukundisha abana Basketball

162
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir Basketball Club, bwiyemeje gutangiza gahunda nziza yo gufasha no gukundisha abato umukino wa Basketball.

Ubusanzwe iyi kipe ibarizwa i Nyamirambo ku kibuga cya Club Rafiki, izwiho kuzamura impano z’abato kuva cyera.

Iyi kipe yagiye itanga abakinnyi mu makipe yose akomeye yo mu Rwanda, harimo za REG BBC, Patriots BBC, APR BBC n’izindi zikina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere.

Ni gahunda yiswe ‘ESPOIR Basketball Academy.’ Izatangizwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga muri IPRC-Kigali. Izatangirana n’umwiherero w’abana mu byiciro bitandukanye.

Iyi gahunda izakorwa muri ibi biruhuko, ariko aba bana bazakomeze bakurikiranwe mu byiciro by’imyaka bafite.

Perezida wa Espoir BBC, Fidèle Rutagarama avuga ko iyi gahunda izafasha abakiri bato gukurira mu mujyo wo gukunda uyu mukino.

Akomeza avuga ko ahandi havuye iki gitekerezo, ari uko amakipe akomeye mu Rwanda asigaye ahanze ijisho ku bakinnyi b’abanyamahanga kandi nyamara n’imbere mu Gihugu hari abato bafite impano zo gukina Basketball.

Ati “Murabizi ko Espoir izwiho kuzamura abakiri bato kuva cyera. Amakipe akina mu cyiciro cya Mbere muri izi zikomeye, zose zifite umukinnyi zamukiye muri Espoir BBC.”

“Ni muri urwo twarebye dusanga uko ibiragano bigenda bisimburana, dusanga amakipe asigaye yiyambaza cyane abakinnyi bavuye mu mahanga kandi dufite abana bafite impano, bashoboye. Rero twahise twiyemeza gutangiza icyo gikorwa muri iki kirihuko.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyamuryango ba Espoir BBC bafatanyije n’ababyeyi, bazishakamo ubushobozi burimo ibikoresho bizafasha aba bana ariko bakizera ko mu minsi iri imbere bazabona abaterankunga.

Ni igikorwa kizayoborwa n’abatoza batandukanye baciye muri iyi kipe, barimo Bahufite Jonh utoza IPRC-Kigali n’abandi batandukanye.

Umutoza Bahufite Jonh, avuga ko n’ubwo iki gikorwa kigiye gutangizwa mu biruhuko ariko kizahoraho no cy’amashuri kuko bifuza ko abato bakina uyu mukino ari benshi.

Ati “Ni igikorwa tuzatangiza mu biruhuko ariko ni igikorwa kizahoraho. Ni gahunda ndende kuko twateguye kwigisha abana duhereye ku by’ibanze umwana akenera. Ni igikorwa kigari kitari butangire uyu munsi ngo ejo gihagarare.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko abana baba bakeneye gukina imikino myinshi, kugira ngo bakure bafite ubumenyi buhagije ku mukino wa Basketball bityo binafashe Igihugu.

Yakomeje avuga ko abana bari hagati y’imyaka 12-16, baba bakeneye byibura imikino igera kuri 120 kuzamura, mu gihe abari hagati y’imyaka itandatu na 11 baba bakeneye imikino igera kuri 80.

Mu ntangiriro barifuza gutangirana byibura abana 30 muri buri Cyiciro. Abana bazitabira iki gikorwa bazaba bari mu byiciro bibiri. Ni mu cyiciro cy’imyaka 6-11 na 12-16.

Abato bakina Basketball, bagiye gufashwa
Ubuyobozi bwa Espoir BBC bugiye gufasha abakiri bato bakina Basketball
Umutoza Bahufite Jonh, azaba ari mu bazafasha aba bana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here