Home Imikino Saido Mane yanze ko amashusho ari gusukura ubwiherero bw’umusigiti ajya hanze

Saido Mane yanze ko amashusho ari gusukura ubwiherero bw’umusigiti ajya hanze

2976
0

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu gihugu cya Senegali Saido Mane, yanze hafatwa amashusho yafashwe ari ubwo yakoraga isuku mu bwiherero bw’umwe mu misigiti iri mu mugi wa Liverpool ajya ku karubanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu bufaransa L’equipe uyu musore w’imyaka 26 yagitangarije ko ibyo byabaye koko ubwo yasuraga umusigiti witwa Al Rahma uri mu mugi wa Liverpool.

Abajijwe impamvu yasukuye ubwiherero bw’umusigiti yagize ati: “ Ndi umuyislam,nsenga gatanu ku munsi,kuko mbishoboye rero narabikoze”

Uyu musore wa Liverpool yasobanuye uko yakoze ubwiherero bw’umusigiti, ko iki gikorwa cyabaye ubwo biteguraga gukina n’ikipe ya  Liecester mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, aribwo yari kumwe n’ishuti ye.

Yagize ati: “rimwe nagiye ahatu ahantu, mpungukira inshuti nziza cyane y’umunyeGhana, ndamutumira tujya gusangira icyayi mu rugo turangije gukora n’isengesho arambwira ngo oya ngomba gukora, ngomba gusukura ubwiherero bw’umusigiti”

Saido Mane ngo yahise amusaba ko yamufasha, gusa hari umuntu warimo abafata amashusho atabizi, aho amuboneye amusaba ko ayo mashusho atayashyira kuri internet kuko gusukura ubwiherero atari ikintu bidasanzwe cyo kujyana kuri internet, kandi nawe abahamiriza ko atazigera na rimwe ayashyira ku karubanda.

Saido Mane ni umunyaSenegali ukinira ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza mu cyiciro cya mbere, akaba ari imwe mu nkingi za mwamba iyi kipe igenderaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here