Home Umuco Abana babiri bigaga mu Misiri bagaruwe mu Rwanda kubera gukekwaho ubutagondwa

Abana babiri bigaga mu Misiri bagaruwe mu Rwanda kubera gukekwaho ubutagondwa

2792
5

Amakuru agera ku kinyamakuru umuyoboro aravuga ko hari abana babiri b’abanyarwanda bigaga mu gihugu cya Misiri boherejwe mu Rwanda gukurikiranwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda abafatanyabikorwa bawo kuri iki cyumweru ubwo umuryango w’abayislam mu Rwanda yahuraga n’abafatanyabikorwa bawo yabatangarije ko kimwe mu byo bgomba kwitaho ari amasomo ahabwa abayislamu bashya bahugurwa no kubasobanurira ikibazo isi ifite kijyanye n’ibitekerezo biganisha bamwe mu bayislam mu bikorwa by’ubutagondwa.

Sheikh Mussa Sindayigaya ushinzwe igenamigambi mu muryango w’abayislamu mu Rwanda yatanze ikiganiro kijyanye n’uburyo abantu bakwiye kwirinda imyumvire y’ubutagondwa iganisha rumwe mu rubyiruko mu bikorwa by’iterabwoba.

Muri iki kiganiro kandi yagaragaje ibimenyetso na zimwe mu nyigisho abakora iterabwoba bitwaza anagaragaza ko uretse abitwaza idini ya islam bagakora ibikorwa by’iterabwoba n’andi madini hari abitwaza inyigisho ziri no muri bibiliya bakazigenderaho bagakora ibikorwa by’iterabwoba.

Aha niho Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yahereye abatangariza ko  hari bamwe mu bana b’abayislam bari boherejwe n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, kwiga mu Misiri bafatiwe mu dutsiko tw’abantu bafite imyumvire imyumvire y’ubutagondwa, igihugu cya Misiri gihita kibohereza mu Rwanda.

“hari abana twumvise bafatiwe mu Misiri n’inzego z’umutekano za Misiri zibafatira mu dutsiko no mu matsinda nk’ayo ngayom biba ngombwa ko igihugu ku mutekano wacyo gihita kikwirukana kikakohereza mu gihugu ndetse kikanakurega”  

Mu kiganiro gito twagiranye na Mufti w’u Rwanda yadutangarije ko koko abo banyeshuri babiri umwe yari mu mwaka wa gatatu wa kaminuza undi asoza amashuri yisumbuye, bari baroherejwe na RMC mu mwaka wa 2009 kuhiga.

twamenye amazina y’abana boherejwe n’umuryango muri 2009, bari baragiye kwiga ubumenyi bw’idini, baramutse bakarangwa ibikorwa nk’ibyo nk’umuryango tuba tugomba kugira uruhare mu kubisobanura”

Nubwo Mufti w’u Rwanda avuga ko yabajijwe kuri abo bana boherejwe icyo yemeje ni uko bari mu Rwanda bari guhatwa ibibazo ku bikorwa bakekwaho kuba bari barimo.

Sheikh Salim yatangaje ko nk’umuryango wabayislamu mu Rwanda, umwana w’umuyislam ugiye kwiga hanze basinyana amasezerano yo kwitwara neza no kugaragaza isura nziza y’igihugu cyabo kandi ko uko bagiye mu bihugu birimo abanyeshuri b’abayislamu boherejwe na RMC baganira nabo bagahanahana amakuru.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri we yadutangarije ko ayo makuru ntayo azi ko hari abana b’abanyarwanda boherejwe mu Rwanda bakekwaho gukorana n’udutsiko tw’iterabwoba mu Misiri.

Nkuko RMC ibivuga, abana b’abayislamu biga hanze y’u Rwanda barenga 150, biga mu bihugu bya Misiri, Libiya,Sudan,Arabiya saudite, Turukiya,Leta zunze ubumwe z’abarabu, muri abo bana abishoye mu bikorwa by’iterabwoba bagera kuri bane baburiwe irengero mu gihugu cya Sudan na babiri bamaze koherezwa mu Rwanda.

5 COMMENTS

  1. يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِن جَاءَكُمْ فَاسِقٌ بِنَبَإٍ فَتَبَيَّنُوا أَن تُصِيبُوا قَوْمًا بِجَهَالَةٍ فَتُصْبِحُوا عَلَىٰ مَا فَعَلْتُمْ نَادِمِينَ (6)

    O you who have faith! If a vicious character brings you some news, verify it, lest you should visit [harm] on some people out of ignorance, and then become regretful for what you have done. Quran 49:6

  2. Ariko noneho nakumiro umunyarwanda yirukanwa mugihugu kirimo Ambasaderi atabimenyeshejwe ute?
    Ubwose nibyo cyangwa nukwimana amakuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here