Minisitiri w’ubudage ushinzwe umutekano mu gihugu yasabye imbabzi mu izina rya guverinoma y’ubudage nyuma yaho iki gihugu kigaburiye abayislamu bari mu nama yabereye I Berlin yiga kuri Islam inyama z’ingurube.
Umunyamakuru w’umudage abinyujije kuri twitter yatangaje ko atiyumvisha ikimenyetso minisiteri y’umutekano mu gihugu yerekanye mu kugaburira inyama z’ingurube abayislam bari mu nama ivuga kuri islam i Berlin
Iyi nama yari iyobowe na minisitiri w’umutekano mugihugu cy’ubudage Horst Seehofer wigeze kuvuga mu kwezi kwa gatatu ko Islam idafite umwanya mu gihugu cy’ubudage.
Horst yavuze ko abahisemo amafunguro batigeze bita cyane kubijyanye n’abitabiriye inama anaboneraho gusaba imbabazi abayislam bitabiriye iyi nama batashimishijwe n’igikorwa bakorewe.
Uyu mugabo yanatangarije muri iyi nama ko bifuza kubona Islam mu budage abitandukanye n’ibyo yari yaravuze.
Ijambo Halal bisobanuye icyemewe mu rurimi rw’icyarabu, ni rimwe mu rigaragara mu maduka acuruza ibiribwa yo mu budage.
Abayislam ntibarya inyama z’ingurube kubera ko bafata ko inyama z’igurube ari inyama babujijwe kuzirya.
Ntago ari abayisilamu bose batazirya kuko urugero nkange ndayirya kandi umuyisilamu erega hari ibintu tugomba kumva tugomba kumenya ko ntantungane nimwe iriho kwisi bivuze ngo buri umwe afite icyaha akora hari abasambanyi , abanyamatiku, abicanyi, abambuzi , abesikoro, abiba amaturo…..
Hari nababuze ubwenge nkawe!!!! kwer NGO uri umuyislam kd uri umuryi wingurube; ahubwo wongereho ko ufite ubwenge nkubwayo