Home Mu mahanga Abayislam biriwe ku musozi wa Arafat batakambira Imana

Abayislam biriwe ku musozi wa Arafat batakambira Imana

1988
0

Ku munsi wawo wa kabiri w’umutambagiro mutagatifu I Makka, imbaga y’abayislamu irenga miliyoni 2, biriwe ku musozi wa Arafat mu gihugu cya Arabie Saudite aho biriwe basaba , batakamba ,basaba imbabazi imbabazi bagamije ko yabaha ijuru.

Iki ni kimwe mu bikorwa bya Hijja bikomeye ku buryo umuyislamu wagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Hijja), iyo atagiye kuri uyu musozi wa Arafat, umutambgiro mutagatifu we uba waniritse

Uyu musozi bawugiyeho mu gitondo izuba rimaze kurasa, aho bagiye basubiramo amagambo agira ati: “Labbayk Allahumma Labbayk” aribyo bisobanura turakwitabye Mana turakwitabye.

Abayislam baturutse impamde zose z’isi bari babukereye bagana kuri uyu musozi

Imwemerere y’idini ya Islam ko umunsi wa Arafat ari umwe mu minsi abayislamu bari mu mutambagiro bashobora kubabarirwa ibyaha byabo. Imvugo y’intumwa y’Imana Muhamad ivuga ko “Imana ibabarira abantu ibyaha by’umwaka ushize n’ibyaha by’umwaka uzaza”

Umusozi wa Arafat, niho abayislam biriwe batakambira Imana bayisaba impuhwe

Intumwa y’imana Muhamad ivuga kandi ko : “nta munsi ubaho wo gukura abantu mu muriro uretse umunsi w’aArafat”

Uwagiye ayoboye abayislamu bo mu Rwanda Sheikh Murangwa Jamilu, yatangirije umuyoboro.rw ko nta muyislamu wacikanywe mubo bajyanye bose bari ku musozi wa Arafat

“twiriwe ku musozi wa Arafat, biriwe batakambira Allah basingiza Allah, basabira n’igihugu muri rusange, twse twari duhari nta numwe wacikanywe”

Abayislamu batagiye gukora umutambagiro mutagatifu Hijja bo kuri uyu munsi baba biriwe basibye aho babyuka bizihiza umunsi wa Iddil Adh’ha (umunsi w’igitambo)

Arab News dukesha iyi nkuru ivuga ko abategetsi ba Arabies Saudite bakoze ibishoboka byose kugira ngo abari kuwukora bawukore bisanzuye kandi mu mutekano uhagije.

Nyuma yo kuva ku musozi wa Arafat , abari gukora umutambagiro mutagatifu bahita bajya kurara ahitwa Muzdalifah.

Umusozi wa Araaft, Intumwa y’Imana yavugiye ijambo ryagargaje ko asigaranye igihe gito cyo kubaho ku isi

Umusozi wa Arafat mu burasirazuba bwa makkah, ukaba ugizwe n’amabuye,ukaba uri mu birometeero 20, uyu musozi ukaba ufite ubutumburuke bwa metero 70 ukaba uzwi ku izina ry’umusozi w’impuhwe (Jabal ar Rahmah).Inyigisho z’idini ya Islam zivuga ko kuri uyu musozi aribwo Intumwa y’Imana Muhamad yavugiye ubutumwa nyuma ari mu mutambagiro mutagatifu, aho yavugiye imbwirwaruhame rigaragaza ko idini ya Islam yuzuye.

Abayislam kandi bavuga ko kuri uyu musozi ariho Adam na Hawa( ariwe Eva) bahuriye nyuma yo kwirukanwa mu ijuru, ari naho Adam yaherewe impuhwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here