Home Mu mahanga Rachida ashobora kuba umuyislamukazi wa mbere winjiye muri nteko y’amerika

Rachida ashobora kuba umuyislamukazi wa mbere winjiye muri nteko y’amerika

804
0

Umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Palestine aziyamamariza umwanya wo kujya muri kongere ya Amerika ahagariye Leta ya Michigan mu matora adasanzwe ateganijwe mu kwezi kwa 11.

Rachida Tlaib ashobora kuba umuyislamukazi wa mbere watorerwa kujya muri Congres y’Amerika(iyi ifatwa nk’inteko ishinga amategeko), nyuma yo gutsinda amatora y’ibanze muri Leta ya Michigan.

Ku myaka 42 y’amavuko ni umwana w’umunyapalestine wumwimukira. Kuwa kabiri yatsinze amatora y’ibanze ku majwi 33,6% aho uwo bari bahanganye Brenda Jones yagize 28.5% na Bill Wild wagize 14.5%

Nta murepubulican wabashije kurenga iki cyiciro bisobanura ko Tlaib ashobora gutsindira kwinjira muri kongere mu kwezi kwa 11 muri manda y’imyaka ibiri izatangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Umwanya uyu mugore yiyamamariza, ni uwo gusimbura John Conyers weguye mu kwezi kwa 12 nyuma yo kwegura kubera impamvu z’ubuzima n’ibirego bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Associated Press iravuga ko amatora azaba ashyushye aho tlaib azaba ahanganye bikomeye n’umuyobozi wa njyanama y’umugi wa Detroit Brenda Jones yari yatsinze mu cyiciro cya mbere, aya amatora azaba adasanzwe kandi akomeye.uzatsinda azaba ariwe uzasoza manda ya Conyers.

Ku rubuga rwe rwa twitter Rachida Tlaib yashimiye uburyo yagiriwe icyizere avuga ko atabona uko abivuga, kandi ko atazabura gukorera abamutoye mu nteko

Yanagarutse cyane mu cyatumye yiyamamariza uyu mwanya aho adashaka ko uba uwamateka ahubwo ari ukubura ubutabera kugenda kugaragara

ntabwo ndi kwiyamamaza kugira ngo aya matora ajye mu mateka, ndi kwiyamamza kubera kubura ubutabera no kubera abahungu banjye, bahora babanzwa inkomoko yabo y’ubuyislam naho bakomoka

Aljazeera dukesha iyi nkuru iravuga ko Tlaib yabwiye ABC news ko muri iki cyumweru yafashe icyemezo cyo gushaka uyu mwanya aribwo yahuye n’ibitero by’abadashaka abanyamerika b’abayislamu kandi babimukira,biyongereye cyane kuva Donald Trump yatsindira kuyobora USA.

Mu mwaka w’2006, Keith Ellison umudemocrate wo muri leta ya Minnesota yabaye umuyislamu wa mbere watorewe kujya mu nteko y’Amerika, kuri ubu arifuza ko yatorerwa kuba umushinjacyaha mukuru muri Leta ye. Andre Carson umudemocrate ukomoka muri Leta ya Indiana yabaye umuyislamu wa kabiri winjiye muri kongere y’amerika hari mu mwaka 2008.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here