Home Mu mahanga Abashinwa b’abayislam bakomye mu nkokora isenywa ry’umusigiti

Abashinwa b’abayislam bakomye mu nkokora isenywa ry’umusigiti

1429
0

Abategetsi bo mu majyaruguru y’ubushinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2018, bakomwe mu nkokora n’abayislamu babashinwa bo mu bwoko bwa hui ubwo bari bazinduwe no gusenya umusigiti mu rwego rwo guhagarika ibikorwa by’amadini.

Mu bushinwa hose abategetsi barifuza gushyiraho imirongo ntarengwa ku bwisanzure bw’abayislamu mu rwego rwo kubungabunga amahame y’ishyaka riyoboye ubushinwa.

Abaturage bavuze ko batangiye imyigaragabyo kuri uyu wa kane nyuma yo guhabwa itariki ya nyuma, yo kuba hasenywe umusigiti munini wo mugi wa Weizhou uri mu majyearuguru ya Ningxia.

Amashusho ya video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko abigaragabya bari imbere y’umusigiti aho bakumiriye abapolisi kuba bakwinjira mu musigiti.

AFP iravuga ko abayislamu bo kuri uwo musigiti bakomeje kuwuzenguruka bafite ibendera rya ry’ubushinwa bikaba byarakomeje kugeza isengesho ryo kuwa gatanu (ijuma) rirangiye.

Umwe mu baturage bafite resitora hafi y’umusigiti yabwiye AFP ko guverinoma y’ubushinwa yatangaje ko hari inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ko itazazisenya.umusigiti ukaba umaze imyaka myinshi ukaba uri no mu mateka.

Abapolisi barenga ijana bazanywe mu ma modoka z’abaturage mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano ndetse no guta muri yombi abayitabiriye. Internet yo ku rwego rwa 4 (4G) nayo yari yayikuyemo hagamijwe kwanga ko abayislamu bakomeza guhamagaragana ngo bajye kwigaragabya.

Idini ya Islam ni imwe mu madini atanu azwi mu gihugu cy’ubushinwa agace ka Ningxia kakaba kakaba gatuwe na miliyoni 23 z’abayislamu.

Mu burengerazuba bw’agace ka Xinjiang, hari amwe mu mategeko yashyizweho abayislam bafata nkaho ari ukubahohotera harimo nko guhana abafite ubwanwa no kwambara Niqab ndetse no kubuza kwigisha igitabo cya Qor’an. Iki cyo gusenya umusigiti kikaba cyari cyahuruje abayislam bo mu bwoko bwa Ughurs bagamije kukiburizamo

Idini ya islam imaze imyaka irenga 1400 ihageze, abenshi bibumbiye mu bwoko bwa ba nyamuke bw’abaHui bikaba bivugwa ko abayislam bari hagati ya 1 na 3% biganje mu basuni.

Abakurambere b’abayislamu bo mu buhsinwa bemeza ko umuyslam wa mbere winjiye mu bushinwa hari hagati y’umwaka wa 616 na 618 nyuma ya yezu yari umusangirangendo w’intumwa y’Imana Muhamad witwa sa’d ibn Abi Waqqas, Sayid, Wahab Ibn Abu Kabcha n’abandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here