Home Mu mahanga Miliyoni zirenga imwe n’igice z’abayislamu nibo bitabiriye umutambagiro I Makkah

Miliyoni zirenga imwe n’igice z’abayislamu nibo bitabiriye umutambagiro I Makkah

836
0

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, mu kwezi kwa 12 kuri karendari ya kislam, imbaga y’abayislamu iturutse hirya no hino ku isi ifite ubushobozi bwo gukora umutambagiro mutagatifu ijya i makka mu gihugu cya Arabie Saudite, kuzuza inkingi ya 5 mu zigize idini ya Islam.

Imibare yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Arabie Saudite iravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kanama 2018, yamaze kwakira abaje kwitabira umutambagiro bavuye hirya no hino barenga miliyoni n’ibihumbi Magana atandatu.

Inkuru dukesha Arabnews iravuga ko iyi minisiteri ivuga ko buri mwaka ikora ibishoboka byose kugira ngo hakoreshwe ikoranabuhanga mu gufasha abahaj kwemererwa gukora Hijja.

Maj.Gen Sulaiman bin Abdul Aziz Al Yahya ushinzwe ishami  ry’abinjira mu gihugu cya Arabie Saudite (Foto:Arabnews)

General major Sulaiman bin Abdul Aziz Al Yahya umuyobozi w’ishami ritanga uruhushya ryo kwinjira mu gihugu yabwiye itangazamakuru ko abarenga miliyoni imwe n’igice bari ku bari mu mutambagiro.

“kugeza magingo aya, abanyuze mu kirere cyacu, ku butaka ndetse no ku mipaka yacu, ni aba Hajj 1,684,629 baturutse mu bice bitandukanye by’isi”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi  Maj. Gen, Al Yahya,yavuze ko miliyoni 1,584,085 binjiye muri Arabie Saudite bakoresheje indege,84,381 banyura ku mupaka mu gihe abandi ibihumbi 16,163 baje banyuze mu Nyanja.

Uru rwego ruvuga ko abaje gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) bakiriwe neza, kandi bagendeye ku buryo bateguye uyu mutambagiro uzagenda neza kuko hazifashishwa ikoranabuhanga.

Abaje gukora umutambagiro i Makkah bazinjira muri Arabie Saudite bidaciye mu nzira zizwi, ababinjije barabihanirwa bikomeye

Igihugu cya Arabie Saudite kivuga ko gifite abakozi batandukanye bashyizwe mu bice byose bizakorerwamo umutambgiro bashinzwe gufasha aba hajj

Kamwe mu kazi aba bakozi bashyizweho ni ako kugenzura niba hari abibjiza abinjiza abantu mu mugi wa Makkah mu buryo budateganywa n’amategeko

General major Sulaiman bin Abdul Aziz Al Yahya umuyobozi w’ishami ritanga uruhushya ryo kwinjira mu gihugu yagize ati:

“akamaro k’aba bakozi ni ako gukurikirana abarenga ku mategeko no kubahana, bari gukora amasaha 24 ,nk’urugero, umushoferi uzatwara mu modoka abahaj abinjiza I makkah azacibwa amande y’ama Riyari 10,000 ahwanye n’amadorali 2600 kuri buri muntu atwaye”

Uretse gucibwa amande uyu mushoferi akazahabwa igifungo y’iminsi 15 mu buroko.

Uciwe amande mu gihe asubiye icyaha bwo azacibwa amande y’ibihumbi 25,000 by’ama Riyar hiyongereyeho igifungo cy’amezi abiri naho ku nshuro ya gatatu, azacibwa amande angana n’ibihumbi 50 by’ama Riyar n’igifungo cy’amezi atandatu muri gereza.

Uru rwego ruvuga ko rumaze gufunga abashoferi 18 bazira kurenga kuri aya mabwiriza.

Kuri uyu wa kane mu gitondo niwo munsi wa nyuma abajya gukora umutambagiro bemerewe nkwinjira mu gihugu cya Arabie Saudite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here