Home Mu mahanga Ubuhinde bwahinduye izina ry’umugi rishingiye ku bayislam

Ubuhinde bwahinduye izina ry’umugi rishingiye ku bayislam

955
0

Ubuhinde bwahinduye izina ry’umugi witwa Allahubad ryari rimaze igihe

Guverinoma ya Uttah Pradesh kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yahinduye izina ry’umugi wa Allahubad riba Prayagraj.

Nkuko tubikesha the Guardian ivuga ko Uyu mugi usanzwe uyobowe n’ishyaka ry’aba Hindu riri ku butegetsi risanzwe ridaca uwaca n’abayislamu, aho bamwe mu bigisha b’iri dini ry’abaHindu bakorera ihohotera bamwe mu bayislamu batuye uyu mugi, bakaba aribo basabye ko n’izina ry’umugi ryahinduka.

Izina ry’umugi wa Allahubad ryagiyeho mu kinyejana cya 16,ubwo abayislamu aribo bategekaga iki gihugu, rikaba ryiswe izina ry’umukurambere b’abahindu witwaga Prayag ryariho mbere yo mu mwaka w’1500.

Prayag mu rurimi rw’abahindu ubyabyo bikaba bisobanura ahantu hatagatifu h’abahindu.

Minisitiri w’ubuzima wa leta ya Uttah Pradesh yavuze ko basubiranye izina ry’abakurambere babo.

umugi ugomba kwitwa Prayagraj guhera ubu,kuri bariya bakwigomeka kuri cyemezo, ni gute wakwiyumva igihe izina ry’ababyeyi bawe rihinduwe”

Umugi wa Allahubad uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’ubuhinde ukaba uherereye mu birometero 650 uvuye mu murwa mukuru wa New Dehli.Uyu mugi ukaba umaze kugira ba minisitiri b’intebe batatu b’ubuhinde.

Guhindura amazina afitanye isano n’idini ya islam byatangiye gusabwa kuva mu mwaka 2013, ahakozwe imyigaragabyo y’abantu barenga miliyoni 100.

Kuva mu mwaka w’1947, igihugu cy’ubuhinde cyabona ubwigenge cyagiye gihindura amazina atandukanye harimo n’imigi minini nka  Bombay yiswe Mumbai,uwa Pondichery ubu witwa Puducherry ndetse n’uwa Madras ubu yiswe Chennai.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here