Home Mu mahanga Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yahisemo Ayisha Muhammad kuyobora ingabo

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yahisemo Ayisha Muhammad kuyobora ingabo

729
0

Icyemezo cya Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed cyo kugira Ayisha Mohammad minisitiri w’ingabo cyavuzwe na benshi mu batuye Etiyopiya n’abandi batuye hirya no hino muri Afurika.

Uyu mugore wagizwe minisitiri w’ingabo yize Engineering, ni umwe mu bubuabtsi babahanga bubatse ikidamu cyitwa Ennahda, kinini kirusha ibindi byose mu gihugu.

bbc dukesha iyi nkuru ivuga ko,Mu mwaka 2015,Ayisha yagizwe minisitiri w’ubukerarugendo n’umuco naho mu mwaka 2018 agirwa minisitiri w’ubwubatsi.

Kuva Abiy Ahmed yajya ku butegetsi, asimbuye minisitiri Hailemariam Dessalegn weguye,hari ibintu byinshi ku ruhande rwa Politike, nibwo bwa mbere yavugurura guverinoma aho kuri uyu wa kabiri 16 ukwakira 2018, yahinduye abaminisitiri 16, guverinoma ye ikaba yavuye ku baminisitiri 28 baba 20 ndetse icya kabiri cy’ama minisitiri kikaba ari abagore.

Etiyopiya ifite abaturage miliyoni 100, kikaba ari igihugu cya 2 gituwe n’abaturage benshi ku mugabane w’afurika.

Imibare igaragaza ko abayislamu b’abanya Etiyopiya ni 33,9% mu gihe abakirisitu ari 60%

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here