Maulid ni umunsi ufatwa nk’umunsi w’ivuka ry’Intumwa y’Imana Muhamad, abayislam bafata nk’icyitegererezo,aho bamwe mu bayislam bawizihiza, ariko abandi bakawurwanya bavuga ko ari igihimbano, cyakora umuryango w’abayislamu mu Rwanda ukaba utangaza ko uyu munsi utemewe kuko ntaho ugaragara mu mateka yaranze idini ya Islam.
Uyu munsi wizihizwa tariki ya 13 mu kwezi kwa gatatu kuri karendari ya Kislam, aho abawizihiza bavuga ko aricyo gihe Intumwa y’Imana yavukiye, bagakoresha umunsi mukuru hirya no hino ku isi aho abawemera bateka bagasangira ndetse bakanabyina.
Bamwe mu basheikh batandukanye ba hano mu Rwanda baganiriye na umuyoboro.rw badutangarije ko batemera uwo munsi kandi ko nta kintu na kimwe kuwuranga bigatuma nta mpamvu nimwe yatuma bawizihiza.
Sheikh Ndahimana Ahmed umwe mu basheikh bakoze inyandiko yamagana uyu munsi wa Maulid mu Rwanda, mu nyandiko ye agaragaza amavu n’amavuko y’uwo munsi, ndetse akanagaragaza ko utari ukwiye gufata umwanya mu bayislam bawutekerezaho, akanavuga ko abamenyi b’idini ya Islam batigeze bavuga rumwe ku munsi Intumwa y’Imana yavukiyeho.
Abawemera nabo bari mu ba sheikh bo mu Rwanda, bavuga ko ntacyo utwaye ngo utuma bakomeza kwibuka Intumwa y’Imana bishimira ubutumwa bwe, aho basaba na leta kwemera bakawizihiza.
Kuri uyu wa kabiri, Sheikh Rizinde Shaffy umwe mu basheikh bemera uyu munsi mu Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko ababajwe no kuba mu gihe hirya no hino ku isi bari kwizihiza uwo munsi, abayislam bo mu Rwanda bo batawizihiza, asaba leta kubaha uburenganzira bwo kwizihiza uwo munsi.
Ubutumwa bwatambukijwe na Sh.Rizinde Shaffy
Nyuma yo kumva uko bamwe mu basheikh bafata uwo munsi, twifuje kumenya uruhande rw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, Sheikh Djamilu Murangwa ushinzwe ibwirizabutumwa mu muryango w’abayislam mu Rwanda RMC yatangarije umuyoboro.rw ko uwo munsi wa Maulidi ari umunsi utemewe mu idini ya Islam no mu Rwanda, kuko ntaho intumwa y’Imana yawizihije ndetse ko nta hantu na hamwe abasangirangendo be bawijihije ku buryo babafataho urugero.
Sheikh Murangwa Djamilu,ushinzwe ibwirizabutumwa muri RMC
Yakomeje avuga ko abayslamu bagendera kubyo Imana n’Intumwa y’Imana yabategetse bakareka ibyo yababujije.
Sheikh Djamilu kandi yavuze ko umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC wafashe icyemezo cyo kwanga ko uyu munsi wizihizwa mu Rwanda mu kwanga ko wateza amacakubiri mu bayislamu.
Umunsi wa Maulid wizihizwa cyane mu bihugu bituwe n’abayislam benshi birimo ibyo ku mugabane w’Aziya no mu burengerazuba bw’Afurika aho bamwe mu bayislam bakora ibirori byakataraboneka bavuga ko bibuka ivuka ry’intumwa y’Imana Muhamad uzwi ku izina rya Maulidi.
Umunsi wa Maulid, hirya no hino ku isi biba ari ibintu bikomeye
Arabiya sawudite na Katari nibyo byonyine bitemera umunsi wa Maulid, aho utanemewe kwizihizwa.
Ibitabo by’amateka bigaragaza ko kwizihiza umunsi w’ivuka ry’intumwa y’Imana Muhamad watangiye kwizihizwa mu gihugu cya nyuma y’imyaka 600 Intumwa ipfuye, aho aba mbere batangiye kwizihiza uwo munsi ari abo ku ruhande rw’abashiya bitwaga Faatwimiyuun.