Home Umuco Abaregwa iterabwoba babayeho bate muri gereza

Abaregwa iterabwoba babayeho bate muri gereza

1006
0

Imyaka itatu iri hafi kuzura bamwe mu bayislamu baregwa iterabwoba bari kuburana mu rukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ndangamipaka  aho ubushinjacyaha bubarega gukorana mu buryo butaziguye cyanga buziguye  n’imitwe y’iterabwoba irimo Islamic state na Al shabab,abarwgwa kuva urubanza rwatangira bahakana urwo ruhare baregwa.

mu mezi abiri ashize nibwo nafashe urugendo rwihariye rwo kureba uko aba bafunzwe bahagaze ndetse no kubavugisha kugira ngo numve uburyo bafunzwe ndetse banabayeho mu mibereho ya buri munsi.

Mu kubasura nifuzaga kureba niba bafunzwe mu buryo budasanzwe nkuko twumva ko abafungiwe Guantanamo bay bafatwa mu buryo na Senat y’amerika yigeze kubivugaho ko bafunzwe nabi cyane.

I mpaga kuri gereza ya Nyanza nkuko bisanzwe abasura bose nta kintu binjirana cyaba teefoni, Flash, Kamera cg ikindi kintu kijyanye n’ikoranabuhanga, ibyo nabisize hanze ya gereza, aho ninjiriye  narasatswe ndetse nerekana n’ibindanga (Indangamuntu) nirinze kubaha ikarita y’umunyamakuru mu rwego rwo kwanga kungiraho ikibazo.

Maze gusakwa nahasanze imiryango yari yasuye abantu babo bafungiwe icyo cyaha, ninjirana nabo mvuga n’uwo ngiye gusura.

Muri gereza imbere, babanye neza n’abandi bagororwa

Abafungiwe ibindi byaha iyo bo basuwe basurira hanze ya gereza nyamara aba baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bo basurirwa mo imbere aho kwinjira muri gereza bisaba kongera gusakwa bundi bushya mu rwego rwo guhamya ko nta kintu ufite kitemewe kwinjiza muri gereza, maze ninjiramo nyoborwa aho basurirwa muri hangari ari naho basurirwa.

Natunguwe n’ibisobanuro bampaye

Mu minota mike itangwa yo kuganira n’abafunzwe, natunguwe cyane nibyo bambwiye, muri bo hari abo nari nzi, hari nabo ntari nzi bitewe n’uko abahafungiwe bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko abo mu mujyi wa Kigali bo nari nsanzwe mbazi.

Bambwiye ko bashimira cyane ubuyobozi bwa Gereza ya Nyanza uburyo bafunzwe, ko nta muntu n’umwe uhutazwa kandi bagahabwa umwanya wo gukora isengesho, kandi ko babanye neza n’ubwo buyobozi, mubo naganiriye nabo bavuga ko ari urugero rwiza ku Rwanda uburyo rufata abafungwa.

Mu bandi bavuga ko babanye neza harimo umuryango w’abayislamu mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo ibohereza abayobora isengesho n’ubwo nabo muri bo harimo abafite ubwo bushobozi bwo kuyobora isengesho.

Bari mu myanya y’ubuyobozi muri gereza

Ubwo nabasuraga mu kwezi kwa cyenda, bimwe mubyo bantagarije ni uko uretse kuba bafunzwe ariko bar no mu myanya y’ubuyobozi, ubuyobozi bwa gereza bukaba budashobora kwemera ko ufunzwe afite imyitarire mibi yagira umwanya mu buyobozi, bakaba bari mu myanya y’ubuyobozi bw’abayislamu muri gereza.

Hari imishinga babakoreye

Bamwe muri abo bafunzwe bavuga ko hari udushinga duto duto bafatanyije n’abafunzwe babigiye harimo kubigisha imyunga,nko kudoda, kogosha,gukora amashanyarazi ndetse n’ubwubatsi,

Mu mikino ntibatanzwe

Nkuko babimbwiye mu bijyanye n’imikino ntibatanzwe, iyo bitabiriye cyane ni umupira w’amaguru Football ndetse na Basketball. Nko mu mupira w’amaguru bashinze ikipe ikipe yitwa Amani FC ndetse ba buri matsinda akora amakipe yabo aho banakiniye igikombe gitwarwa n’ikipe yitwa Mapinduzi FC iyobowe n’abanya Sierra Leone bahafungiye.

Ikipe ya Gereza ya Mpanga ikinwamo na bamwe mu bafungiwe iterabwoba

Uretse imikino kandi bishimira ku kuba gereza yarabemereye gusabana n’inshuti n’imiryango yabo mu kwizihiza iminsi mikuru yabo ariyo ilaidi. Bakabaha umwanya wo kwishimana no kwidagadura aho bategura igikombe bakagikinira kikagira abagitsindira.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukuboza, i Nyanza, nibwo biteganijwe ko urubanza rwabo ruzasomwa.

Uretse abafungiye muri gereza ya Nyanza,36, hari abakobwa batatu n’umugore umwe bafungiwe muri gereza ya Musanze  ndetse n’umwe ufungiwe muri gereza ya Muhanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here