Home Umuyoboke “Nemereye Mama kuba Padiri birangira mbaye umuyislam” Al haj Rukara Salim

“Nemereye Mama kuba Padiri birangira mbaye umuyislam” Al haj Rukara Salim

914
0

Rukara Sylvestre Salim yavukiye mu karere ka Rulindo ahahoze ari muri mbogo mu mwaka w’1968 avuka mu muyrango w’abakirisitu bakomeye kuri kiriziya gatorika, ubukirisitu bwe bukomera cyane ubwo bimukiraga mu karere ka Rwamagana ahahoze ari komine bicumbi, kuri ubu ni umuyislam winjiye idini ya islam mu mwaka w’1998, Aho yari yari yaremereye umubyeyi we umubabyara kuzaba umupadiri ariko akaza kumutenguha,

Nyuma yo kuba umuyislam abikuye ku munyeshuri biganaga,umugore we nawe yabaye umuyislam ariko bamwe mu muryango we ntibabyemera, ahubwo akomeza kuba we ndetse abasha kujya gukora umutambagiro mutambagiro mutagatifu nyuma yo gusoza kaminuza.

 

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa youtube rwitwa Dawa Rwanda tv avuga ko yize amashuri abanza, ayisumbuye mu mwaka w’1991 nibwo yatangiye mu ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda, ariko ayisoza mu mwaka 2002 bitewe no kuba mu mwaka w’1994 jenoside yakorewe abatutsi yabaye atarasoza amasomo ye,aza kuyasubukura anakomeza ibikorwa by’ibwirizabutumwa.

Urugendo rwe mu iyobokamana

Rukara salim avuga ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatatu wamashuri abanza, yaklundaga gusenga cyane ndetse bituma nyina amuraga kuzaba umupadiri muri kiriziya gatorika kuko yakundaga ubukiristu cyane ku buryo ashoje amashuri abanza yagiye kwiyandikisha ngo azabe umupadiri banga kumufata kuko yari impfubyi.

Agira ati: “ Mama yandaze kuzaba Padiri, hashize igihe gito arapfa, ngeze muwa munani ndavuga nti ko mama ku buryo ashoje amashuri abanza yagiye kwiyandikisha ngo azabe umupadiri banga kumufata kuko yari impfubyi”

Agira ati: “ Mama yandaze kuzaba Padiri, hashize igihe gito arapfa, ngeze muwa munani ndavuga nti ko mama yandaze kuba pdiri kandi nanjye nkaba mbishaka reka ntangire njye kwiyandikisha muri petit seminaire tukazakora ikizamini, banze kumfata mbajije bambwira ko batafata umuntu w’imfubyi ngo yaturushya, ndababara pe”

Rukara avuga ko yakundaga gusenga ku buryo aho yigaga amashuri abanza yajyaga gusenga kandi abikunda ku buryo yari umuhereza akanaririmbisha mu kiriziya, ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye nabwo yakomeje icyifuzo cye cyo kuba umupadiri ajya abaza abantu uburyo byagenda birangira agiye mu bajezuwiti ariko intego ye ari ukuba umupadiri.

Uko yadohotse

Uyu mugabo avuga ko kuva yagera muri kaminuza aribwo yatangiye kudohoka ku mugambi we wo kuzaba umupadiri abitewe cyane n’umwarimu wabigishaga witwaga Prof Maniragaba Baributsa wigishaga isomo ryitwa Philosophie et Anthropologie(ubuhanga n’ubumenyi bw’abantu) nawe wari waravuye mu gipadiri atuma atangira kwibaza ku bibazo byinshi kubyo yari yariyemeje.

Avuga ko uyu mugabo ariwe wabatangarije ko yari umupadiri ndetse yandika igitabo cyitwa le mythe de jesus (ibyo bakabiriza kuri Yezu) aho muri icyo gitabo cyatangiye gusa nk’igituma adohoka kugeza aho atasubiye muba jezuwiti yari yari yarahisemo nk’umuryango uzamugeza ku bupadiri.

Uko yabaye umuyislam

Uyu mugabo avuga ko uburyo yamenye ubuyislam yabimenyeshejwe n’umunyeshuri biganye muri kaminuza y’u Rwanda witwaga Zarina Umuhoza aho yamukoreye ibwirizabutumwa akoresheje bibiriya na Qoran.

Nyuma y’inzira ndende yo kuganirizwa,mu mwaka 1998 yaje guhitamo kuba umuyislam mu gihe yiteguraga kujya gusubukura amasomo muri kaminuza ndetse inkuru nziza yo kuba umuyislam ayigeza ku mugore we arabyarkira ariko abo mu muryango we bamubera ibamba,nyuma umugore we nawe aza guhindura idini aba we.

Inama atanga

Rukara Salim agira inama abantu batari abayislam gushirika ubwoba, bakagirana ibiganiro batitaye ku byo bumva hirya no hino ku isi,ko ahubwo bagomba kugira umuhate mu kwishakira ukuri ku bijyanye no kwemera, bikazatuma barushaho kumenya no gusobanukirwa n’idini ya islam ndetse bagasoma igitabo cya Qoran isobanuye mu Kinyarwanda.

Amaze imyaka 23 mu idini ya islam, avuga ko hari byinshi yamenye nko kuba ashobora kwisomera igitabo cya Qoran mu cyarabu ndetse akaba yitabira amarushanwa ya Qoran abera mu Rwanda ndetse akaba yarashoboye kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka nka kimwe mu bikorwa buri muyislam aba yifuza gukora.

Mu mirimo yakoze uretse ubwarimu yakoze akirangiza amashuri yisumbuye,arangije kaminuza yabaye umwarimu mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu mwaka 2002 kugeza mu mwaka 2012 ku kigo cya Hamdan bun Rashid gikorera mu karere wa Muhanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here