Home Amakuru Karinganire Eric arasaba Perezida Paul Kagame kumurenganura

Karinganire Eric arasaba Perezida Paul Kagame kumurenganura

3509
0

Nyuma yo kuba afunzwe mu buryo ahamya ko bunyuranyije n’amategeko, Karinganire Eric yatabaje Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba ko yamurenganura akava mu nzu y’imbohe.

Guhera tariki 15 Gashyantare 2023, Karinganire Eric afungiye muri Gereza ya Nsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana. Uyu mugabo uhamaze amezi ane, nanubu ntaraburana kuko akiri mu minsi 30 yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Icyaha akekwaho, ni icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Icyaha akekwaho bivugwa ko cyakorewe mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi w’ikompanyi yitwa Kagera VTC Limited ikora akazi ko kuhira hakoreshejwe amazi yo munsi y’ubutaka hifashishijwe Smart Phone [Irrigation Using Undeground Water And Smart Phone]. Guhera mu 2020 iyi kompanyi yagiranye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ubuhinzi [Minagri], Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’Uturere two mu Ntara y’i Burasirazuba.

Karinganire ufunzwe mu buryo yavuze ko bunyuranyije n’amatageko, abicishije mu nshuti n’abavandimwe be, yabwiye UMUSEKE asaba Perezida Paul Kagame kumurenganura kuko nanubu atazi icyo afungiwe. Avuga ko asaba kujya mu Rukiko akaburana, yahamwa n’icyaha agakatirwa urumukwiye ariko yanaba umwere akarekurwa agasubira mu buzima bwe busanzwe.

Gusa Karinganire avuga ko mu mbogamizi yagize, harimo ko umuriro yari gukoresha mu Tugari tubiri twa Bicaca na Nyamatete, nta muriro warimo kandi kuwuhageza byamusabaga miliyoni 62 Frw. Ibi bisobanuye byari bigoye cyane gukwiza uyu mushinga mu Murenge wose wa Karenge.

Byagenze bite ngo abe afunzwe kandi atanaburana?

Mu 2022, yari afite umushinga mu Ntara y’i Burasirazuba ryo kuhira imyaka akoresheje amazi yo munsi y’ubutaka. Uyu mushinga yawutangiriye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Gusa uyu mushinga wakomwe mu nkokora no kugira umuriro muke kandi wifashishwa mu kuzamura amazi.

Icyo gihe byasabye ko hongerwa umubare w’abahinzi ariko buri umwe abakiramo uruhare, n’ubwo byasabaga ko buri muhinzi agura Smart Phone ku bihumbi 78 Frw nk’imbanziriza mushinga.

Icyo gihe, Guverineri w’Intara y’i Burasizuba, Gasana Emmanuel yemereye Karinganire kumufasha ariko na we akamushyirira amazi mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare. Ibi impande zombie zabyumvikanyeho nk’ikiguzi cyo gufasha Karinganire Eric kugira ngo umushinga we ubashe kugenda neza muri iyi Ntara.

Amazi yashyizwe muri iyo famu nk’uko byumvikanyweho, ariko we ntiyahabwa ubufasha yijejwe ahubwo tariki mu Ukuboza 2022 atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho ubiraganya ariko nyuma y’iminsi 25 araburana ndetse agirwa umwere ahita arekurwa.

Karinganire avuga ko kiguzi cy’ibikorwa yakoreye mu ifamu ya Guverineri Gasana cyo kuzanamo amazi nk’uko bari babyumvikanye nk’ikiguzi cyo kumufasha mu mushingawe, kingana na miliyoni 48 Frw ku iriba rimwe rizana amazi. Kuva ubwo avuga ko atongeye kugira ubuhumekero kuko byaje kumuviramo kongera gufungwa ku itariki ya 15 Gashyantare uyu mwaka kugeza none.

Gusa mbere yo gufungwa bwa Kabiri, Karinganire yandikiye uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François amumenyesha akarengane we yabonaga ko ari gukorerwa ndetse anasaba ko yamurenganura kuko nawe ari Umunyamuryango w’uyu Muryango.

Nyuma y’ibi byose, umuryango w’uyu mugabo uratabaza Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda, usaba ko yagezwa imbere y’Ubutabera akabura kuko bavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Zimwe mu zindi mpamvu umuryango wa Karinganire ushingiraho uvuga ko ifungwa rye ridasobanutse, ni uko hari abandi bantu barindwi baherutse gufungwa tariki 24 Gicurasi ariko barekurwa tariki 22 Kamena 2023 nyamara   bivugwa ko bari abafatanyacyaha na we. Ibi byose bituma akomeza gusaba ko na we yagezwa imbere y’Ubutabera akaburana nk’abandi.

Ubusabe bw’umuriro bwa Karinganire
Ibaruwa igaragaza imikoranire hagati ya Karinganire na Minagri
Ubwo hasobanurwaga uyu mushinga
Karinganire Eric yatabaje Perezida Paul Kagame ku byo yise akarengane abona ari gukorerwa
Hifashishwaga imashini
Umushinga wa Karinganire wuhiraga imirima
Umushinga wo wari waratangiye mu Murenge wa Karenge ariko ukomwa mu nkokora
Icyemezo cy’Urukiko cyagize Karinganire umwere ubwo yafungwaga bwa mbere
Ubwo mu ifamu ya Guverineri Gasana hashyirwagamo amatiyo yajyanaga amazi mu murima wa Makademiya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here