Home Mu mahanga Perezida Putin yanenze abatuka Intumwa y’Imana Muhamad

Perezida Putin yanenze abatuka Intumwa y’Imana Muhamad

461
0

Perezida w’uburusiya Vladimir Putin kuwa gatanu w’icyumeru gishize ubwo yagezaga ku batuye uburusiya ijambo ry’umwaka, yagarutse ku batuka intumwa y’Imana Muhamad nkaho ari uburenganzira bafite ariko we abifata nko kurengera.

Putin yavuze ko ko gutuka Intumwa muhamad ari igikorwa cy’ihohoterwa ari ukurenga ku mahame y’uburenganzira ku idini ndetse ari no guhohotera imyemerere y’abahisemo idini ya Islam.

Uyu mugabo uyobora uburusiya avuga ko kwishyira ukizana bigomba kuba bifite imisingi bikangana ku bantu bose ku buryo nta muntu numwe ugomba kubangamirwa.

Yagize ati: “ Kuki batuka intumwa y’Imana Muhamad? Uku se nibwo buryo bushya bwo kwigenga? Nkeka ko ataribyo. Ibi ni ukurenga ku bwisanzure bw’amadini no kwibasira imyemerere y’abantu bavuga ko ari aba Islam, ibi bikora ku buzima mu buryo burenze kandi bigatuma habaho imyigaragabyo y’ikarishye”

Ku mugabane w’iburayi hagiye hakunda kugaragara abantu ndetse n’ibinyamakuru byagiye bishushanya Muhamad ndetse bigatuma havuga ibikorwa by’imyigaragabyo ndetse n’ubwicanyi bushingiye kuri bene ibi bikorwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika cyitwa Pew Research Center, kivuga ko mu mwaka w’2020, abayislam bari btuye ku isi bageraga muri miliyari imwe na miliyoni 900 (1,900,000,000).

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here