Umukobwa w’imyaka 24 witwa Silvia Romano kuri iki cyumweru yageze mu butaliyani nyuma y’amezi 18 yari yarashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bikekwa ko al shabab yo mu gihuhugu cya Somalia, umuryango we ukavuga ko yinjiye idini ya Islam ubwo yari afitwe n’uwo mutwe.
Romano yari umukorerabushake mu muryango w’ubutabazi w’abataliyani wakorega muri Kenya, yarekuwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al shabab kuwa gatanu w’iki cyumweru, ashyikirizwa ambasade y’ubutaliyani i Mogadisho ku murwa mukuru wa muri Somalia, ku cyumweru ategerwa indege yihuse imujyana iwabo.
Inkuru dukesha dailymail ivuga ko uyu mukobwa yashimutswe mu kwezi kwa 11 mu mwaka 2018, ubwo agatsiko kitwaje intwaro kagabaga ibitero muri Kenya aho yakoraga ahita ahita yambutswa umupaka, ajyanwa muri Somalia.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Ciampino i Roma yari yambaye imyenda y’abayislamukazi ndetse afite n’agapfukamunwa, yakirwa na minisitiri w’intebe Giuseppe Conte ndete n’umuryango we wahise umujyana ku ivuko mu mujyi wa Milan.
I Milan uyu mukobwa w’imyaka 24 yagiye asuhuzwa n’abaturanyi b’iwabo bari ku mihanda bamutegereje nawe wagiye abasuhuza ari mu modoka ndetse anabereka ikimenyetso cyo kubasoma.
Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa wari wambaye imyenda y’icyatsi cyerurutse gipfutse imisatsi ye yose ko yabaye umuyislam ubwo yari amaze gushimutwa, cyakora umuryango we n’inzego z’ubutaliyani zikaba nta kintu na kimwe zigeze zivuga ahubwo zivuga ko azabazwa n’abashinjacyaha bakurkirana ibyaha bikorewe mu mahanga.
Silvia Roman yakoraga nk’umukorerabushake mu kigo cy’imfubyi kiri mu giturage cyo mu majyepfo yuburazuba bwa Kenya, yafashwe n’abantu bitwaje intwaro mu kwezi kwa 1, 2018. Yahise yambutswa umupaka , bikekwa ko yari afitwe n’umutwe wa Al shabaab.
Ibinyamakuru byo mu butaliyani bivuga ko Silvia yatangaje ko yahisemo kuba umuyislam ku bushake bwe nyuma yo gusoma Qoran kandi ko abamushimuse batamuhohoteye, ikinyamakuru Il Giornale kuri uyu wa mbere cyo cyanditse umutwe w’inkuru igira iti “Islam n’ibyishimo, Silvia w’indashima”