Home Mu mahanga Arabiya Saudite irateganya guhagarika umutambagiro mutagatifu

Arabiya Saudite irateganya guhagarika umutambagiro mutagatifu

659
0

Ubwami bwa Arabiya saudite kuri uyu wa gatandatu bwatangaje ko bushobora guhagarika ikorwa ry’umutambagiro mutagatifu uzwi ku izina ry’icyarabu nka  (Hijja) mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya covid19, icyemezo kizafatwa mu cyumweru gitaha.

Minisiteri ishinzwe Haj na Umrah mu gihugu cya Arabiya Saudite yatangarije ikinyamakuru cyo mu bwongereza Financial times ko iki gihugu cyitegura guhagarika uyu mutambagiro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi.

Uyu mutambagiro wari uteganijwe kuba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, ikaba ari inkingi mu nkingi eshanu zigize idini ya islam ikorwa na buri muyislam wese ufite ubushobozi.

Uretse kuba uyu mutambagiro ari inkingi ya mwamba mu idini ya islam, uyu mutambagiro witabirwa n’abayislam miliyoni 2, ni kimwe mu bikorwa byinjiriza iki gihugu amafaranga menshi aturuka mu banyamahanga basura iki gihugu aho buri mwaka yinjiza nibura miliyari 12 z’amadorali ya Amerika.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Arabiya saudite yatangaje ko kubera icyorezo cya Covid19, yasabye ibihugu bitandukanye kuba bihagaritse imigambi yabyo yo gutegura umutambagiro mutagatitu waba umuto (Umrah) cyangwa se umunini Haj.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza biravuga ko hari abategetsi batandukanye bo muri kiriya gihugu bifuza ko umutambagiro mutagatifu uhagarikwa cyakora iki biro bikavuga ko hari abandi bavuga ko bishoboka ko Arabiya saudite ishobora kwemerera abantu bake cyane kuwukora ariko abana n’abasaza ntibemererwe.

Guhagarara k’uyu mutambagiro mutagatifu by’aba bibaye ubwa mbere bibayeho kuva mu mwaka w’1932 ubwami bwa Arabiya Saudite bubayeho, impamvu nyamukuru ikaba ari icyorezo cya koronavirus kimaze kwandurwa n’abanya Arabiyasawudite barenga 100,000.

Ibihugu bitandukanye birimo nk’Ubuhinde, Indonesia na Singapure byamaze gutangaza ko bihagaritse ibikorwa byo gutegura abazajya gukora Hijja, ibi bihugu akaba ari nabyo bizwiho kohereza abantu benshi barenga ibihumbi 100.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here