Home Mu mahanga Bamaze imyaka 37 bakora isengesho batareba Qibla

Bamaze imyaka 37 bakora isengesho batareba Qibla

1072
0

Qibla ni icyerekezo abayislamu barebamo bakora amasengesho yabo.

Abaturage bo mu burengerazuba bwa Turukiya bamaze imyaka 37 bakora isengesho batareba mu cyerekezo gisanzwe kizwi abayislamu barebamo.

Abamaze iyi myaka yose bakora isengesho batareba Qibla ni abo kumusigiti wa Sugoren,uri mu giturage cyahitwa Yalova, wubatswe mu mwaka w’1981.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Demiroren kibivuga, ibi byatangiye kuvugwa nyuma yaho hari bamwe mu bayislamu bagiye babivugaho ko bakorera isengesho ariko ntiberekeze icyerekezo, bandikiye ibiro bya Mufti w’icyo gihugu biri mu mugi wa Yelova basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku kibazo cya Qibla y’uwo musigiti.

Quran ivuga ko abayislamu bagomba gukora amasengesho atanu ku munsi kandi bakareba Qibra (icyerekezo) iherereye i Makka ahari umusigiti mutagatifu ari aho hari inzu yitwa Al Kaaba.

Itsinda ryashyizweho n’ibiro bya Mufti mu kwezi gushize kwa cyenda,ryemeje ko uwo musigiti utareba mu cyerekezo (Qibla) kandi ko abawubatse bibeshye.

Umuyobozi w’uyu musigiti yatangarije ibiro ntaramakuru bya Domiroren ko bafashe icyemezo cyo guhindura Qibra nk’uburyo bwo gutanga igisubizo kirambye aho hari bimwe mu bikuta bazasenya mu rwego rwo kubona kubaka icyerekezo cyemewe n’idini.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here